“Ukuri guca mu ziko ntigushya”.
Olivier Nduhungirehe ushyamiranye n’abantu kuri Internet ahatsi iki?
Abatabizi mubimenye, ibyo akora byose burya bigamije guhishira ibyo bene
wabo bakoraga mu kwezi kwaMata 1994.
Ibyo mwese mushobora kuba muzi n'uko yarafite murumuna we, nyakwigendera
Janvier Jean Syriak Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw'itariki ya 15 Mata
1994 n'umusirikare wa RPF witwaga Gatabazi, wamurashe mu marembo y’iwabo ku
Kicukiro i Kigali.
Icyo mushobora kuba mutazi neza, n'ibyabaye byose kuri uwo munsi, ndetse n'impamvu
abo basirikare bahisemo kumurasa.
Uwo Gatabazi yari kumwe n'abagenzi be babiri bari bagiye kugaba igitero
kw'iRebero, kuko bari bafite misiyo yo kuhafata n’abandi. Bari baturutse i
Remera, bagomba guca ku Kicukiro mu bibuga bya E.T.O. (Ecole Technique
Officielle de Kicukiro) ngo bakomeze inzira yabo.
Uwo munsi wa 15 Mata utangira, abo basirikare batatu babanje kurasa undi
musore witwaga Kalisa wigaga muri ETO, umuhungu w'inzobe wari uzwi ho ubuhanga
mugukina umupira. Bamurashe mu musaya agahita agwa ahongaho azira gusa kuba yari
kunzira yabo.Kalisa yarafite imyaka nka 23, bamwiciye kumupaka wa Kicukiro na
Remera, hafi yakabare bitaga « kuri Maradonna ». Abazi ako gace baribuka
umukungugu waho weraga.
Ni uko rero bamaze kwica Kalisa, nibwo bazamutse bagana ku bibuga
by’umupira byo muri E.T.O. Ku nzira yabo bakubitana na Janvier warutashye avuye
kuri bariyeri bari barashinze muri metero nka mirongo itanuuvuye iwabo
k’umuhanda munini werekezaga m’urubirizi no kuri EPEKI (Ecole Primaire
Kicukiro).
Iyo bariyeri bari barashinze bari barayise « kw’iseta ».
Kuri iyo bariyeri, hari ho umusore witwaga Nizari, undi witwaga Robereti, undi
yari Claude, undi yari umusore bitaga Deresi cyangwa
« Deregitegiri », undi witwaga Franco, na Janvier murumuna wa Olivier
Nduhungirehe, ariko cyane cyane uwitwa Usabayezu Emmanuel, uzwi mw’izina rya
« Rukara ».
Abo bandi nta bintu byinsh tubaziho, ariko tuzi
ko ibikorwa byose by’ubu bya Olivier Nduhungirehe, bigamije guhishira iby’iyo
minsi, harimo imyitwarire ya Rukara Usabayezu Emmanuel, mubyara we. Niyo mpamvu
Olivier Nduhungirehe atinyakugaruka kw’icwa rya murumuna we ngo batamubaza
ibyabanjirije cyangwa ibyakurikiye.
Janvier rero, yari kumwe n’abo bose kuri
bariyeri kuri uwo munsi mubi wa 15 Mata 1994.Bumviye rimwe amasasu yavugiraga
aho hepfo mbere yo kuzamenya nyuma ko ariyo yahitanye Kalisa. Janvier byamuteye
ubwoba ahitamo kwitahira mugihe Rukara n’abandi biyemezaga gukomera kuri bariyeri,
bigira nkaho ntacyo batinya. Rukara we yari afite akarusho k’ubuterahamwe kuko
ari we wenyine wari wambaye igikoti cya gisirikare anafite umupanga utyaye.
Byasaga nkaho, kuba Interahamwe ari byo
yigiraga kuko Rukara kubamuzi neza yari umututsi ufite bene wabo benshi baje kwicwa
mu karere k’iwabo iButare.Rukara yari amaze nk’imyaka ine aba aho ku Kicukiro
iKigali, kwa se wabo Jean-Chrysostome Nduhungirehe aho yari yaragizwe umwana
m’ubandi kuva aho Nduhungirehe yamwise umuhungu we k’umugaragaromuri 1993.
Niba ari ubwoba bwamukoreshaga aho ku Kicukiro
kure y’aho akomoka, ntawe ubizi. Rukara yari umunyamayeri, ariko utari uzwi ho ubundi
butwari n’ubupfura, yarushize ubukana izo nterahamwe zose zo ku Kicukiro. N’uko
rero yari yarabaye utegeka iyo bariyeri, atitiza anatoteza abacaga aho ngaho. Icyo
kinamico cy’ubuterahamwe cyari kumvikana iyo bigarukira mw’iterabwoba gusa akajya
kuri bariyeri nta kindi akora.
Ariko rero, nk’uko bikunze kugenda iyo umuntu ashatse
gukabya y’igura, umuntu agera aho agakora amarorerwa.
Rukara rero akaba yarayakoze afatanyije n’izindi
Nterahamwe, aho baje kujyana umusore w’umututsi witwaga « Polo »mu
bibuga bya ETO, bakamusogota. Rukara yagarutse asobanura ko ari izo nterehamwe zindi zamwishe, ko we yaba gusa
yaratoraguye icyuma hasi akagihanagura mu byatsi no kw’ikoti rye,ngo yerekane
ko nawe hari icyo yakoraga. Mu byukuri, kuba ari we ugomba kubarirwa icyo
cyaha, nta wabishidikanya kuko abandi bari
kumwe nawe, ahubwo baje bemeza ko Rukara ari we wabikoze byose.
Kuri uyu munsi rero, aho kugira ngo yigire
umurakari mw’ishyirahamwe rya Ibuka iBuruseli, yari akwiye kwicuza icyo cyaha
yakoze cyangwa yemewe ko yafatanyije n’abandi.
Muzabaze umwe muri abo bahungu twavuze hejuru,
azabahe amazina yose ya Polo, kandi anababwire umunsi n’isaha yasogoteweho.
Nihabura ubibabwira, mushobora no kubaza undi musore witwa Hitiyise, umwana
mwiza w’umututsi warokotese ubwicanyi bwabereye harya iGahanga hagati ya
Kicukiro na Rebero. Nanone ni musanga Hitiyise ntabyo azi, muzibarize Rukara
ubwe. Igisubizo muzakibona mu ndoro ye, muhite mwumva impamvu Olivier
Nduhungirehe ajijisha k’ubyiwabo.
Janvier rero, yashingutse kuri bariyeri asubira
iwabo uko urusaku rw’amasasu rwagenda rubegera, ariko batazi neza aho ayo
masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga
ubwo yirukankaga za metero 50zari hagati ya bariyeri nurugo rwabo. Yabaye
agikanda kuri sonette y’amarembo, nyina wari munzu asohoka yiruka aje kumukingurira
kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje uhunga ayo masasu yaramaze kuvugira
hafi aho. Aho yari mugipangu, nibwo nyina yumvaga umwe muri abo basirikara ba R.P.F.
abwira undi ati : « Mwice Gataba… » akaba ari nako izina
ry’uwamishe rizwi kuko uwo wundi yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mukwaha
irindi mu musaya.
Kuberako bari bumvise ko abantu bajagataga mu
gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata
ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise
grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe
arambaraye kubutaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri jardin.
Mu gihe aba basirikare batatu bageraga hafi
yamarembo yo kwa Nduhungirehe mbere yo kwica Janvier, nibwo abo basore bari
kuri bariyeri bababonaga, Rukara akaba atazibagirwa utugofero tw’icyatsi izo
nkotanyi zari zambaye. Abo basore bose bahise bakwira imishwari, batana biruka
maze Rukara ahitamo kwiruka agana ku bibuga bya E.T.O., ahageze akatira iburyo
akomereza muri ka gahanda kazamukaga gaca imbere y’akaduka kitwaga kuri Scania.
Babiri muri babasirikare ba R.P.F. bahise bamwirukankaho ngo bamufate bamwice
kuko byagaragaraga ko ari we wari uyoboye iyo bariyeri, cyane cyane ko ari we
wenyine wari wambaye nk’interahamwe.
Rukara ni uko ariruka, umupanga arawuta,
amaguru ayabangira ingata, yerekeza kuri position z’abasirikare ba ba FAR,
imbere yo kwa Aubry, umuhungu waje kwicwa mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 1994, igihe
R.P.F. yafataga Kicukiro yose.Mu gihe izo nkotanyi zirukunkanaga Rukara ngo zimuhane,
zagize ibyago zibonwa n’abandi basirikare baba FAR bari bafite position muri E.T.O.
bahise bazirasaho, bahamya imwe muri zo,ihita ihagwa. Inkotanyi ya kabiri
yaretse kwiruka, irasa izo position z’aba FAR, itora Kalachnikov ya mugenzi
wayo wari umaze kuraswa ni uko inyurya mu bibuga bya E.T.O. isa nkaho ikomeje
misiyo yayo.
Icyo Olivier Nduhungirehe ashaka guhishira ni aho
we n’umuryango we bari bahagaze muri 1994.
Rukara yarakomeje arirukanka, yakirwa
n’abasirikare b’aba FAR bari kuri centre ya Kicukiro hafi ya OPROVIA imbere ya
station, aho yamaze iminsi ibiri mbere yo gutaha asubira mu rugo asanga nyina
wa Olivier Nduhungirehe ngo bave ku Kicukiro.
Aho kwa Nduhungirehe nta bantu benshi bari
bahari, kuberako ko byari mu biruhuko bya Pasika. Nduhungirehe ubwe yari
yaragiye kwivuza mu Bubiligi aho yabaga iLouvain la neuve, abana n’abakobwa be
babiri, abitwa Solange na Chantal.
Olivier Nduhungirehe nawe yabaga iLouvain la
Neuve, naho umukobwa wa gatatu, Lyliose, yari yaragiye kwiga muri Sénégal. Kwa
Nduhungirehe, hari hasigaye Janvier wari umaze guhotorwa, Rukara n’amarorerwa
ye, Mama wabo Patirisiya, abakozi babiri babakobwa, n’uwitwa Christophe,
watangiye ari umukozi wo murugo akarangiza yarabaye inkoramutima w’umuryango
wose wo kwa Nduhungirehe akaba n’ubu yarabaye incuti y’umuryango, ndetse akaba
yararongoye umwe muri bashiki ba Rukara bacitse kw’icumu.Christophe yari afite
murumuna we, cyangwa impanga ye, wari umukomando mu ba FAR ngo waba warakoze
ishyano muri ibyo bihe iwabo kavukire iButare.
Mbese muri make, ibi byose ni byo Olivier
Nduhungirihe yiyemeje kugerageza guhisha.
Aho umuryango we wari uhagaze, niho hatumye
nyina afata ya kamioneti y’iwabo ya Mitsubishi yumweru akitwara agana iButare, mugihe
ubwicanyi bwari ahantu hose, mu matariki ya 20 Mata 1994. iNyabugogoyahambutse
nta kibazo na gito kandi yari umututsikazi uvuye iKigali, utwaye Christophe
w’umuhutu na Rukura w’umututsi nubwo muri icyo gihe Rukura yari yarigize
umuhutu, ndetse n’interahamwe ikaze.
Ni inde wundi watinyutse gukora ikintu nk’icyo muri
1994 ari umututsi, uretse umuntu utinyuka guheza inguni mw’ishyirahamwe rya
iBuka?
Hari ibindi byinshi umuntu yakongeraho, ariko iby’igenzi
bisobanura imyitwarire ya Olivier Nduhungirehe ni ibyo byabaye hagati y’itariki
ya 7 n’iya 20 mata 1994. Ibi rero byagombaga kumenyeshwa abantu bose bibaza
icyo Olivier Nduhungirehe ahatse.
Aucun commentaire:
Publier un commentaire